Abakinnyi bahembwe muri shampiyona y’ubwongereza

Nyuma yuko shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza irangiye ikipe ya Manchester City yisubije icyo gikombe Abakinnyi bagiye bahembwa mu buryo bugiye butandukanye.

Myugariro wa Liverpool Virgil Van Djik niwe wabaye umukinnyi w’umwaka aho yahigitse Eden Hazard na Salah Mohammed bakinana muri Liverpool wari ufite icyo gihembo.

Mohammed Salah,Sadio Mane, Pierre Emerick Aubamiyang nibo batwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho bose batsinze ibitego 22.Aguero Kun wa Manchester City yaje ku mwanya wa 4 n’ibitego 20.

Mo Salah yanganyije ibitego na Mane ndetse na Aubamiyang

Umunyezamu w’umwaka ni Alison Becker wa Liverpool niwe wahize abandi bose aba umunyezamu w’umwaka mu gihugu cy’ubwongereza. Abo yatsinze harimo Emarison wa Manchester City ndetse na David De Gea wa Manchester United.

Alison Becker umunyezamu wa Liverpool wabaye umunyezamu w’umwaka.

Eden Hazard yabaye umukinnyi watanze imipira yavuyemo ibitego byinshi aho yatanze imipira 15 ndetse anatsinda ibitego 16.

Eden Hazard umukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo imipira myinshi yavuyemo ibitego.

Written by Mugisha Emmanuel

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*