As Kigali yakinaga n’ikipe ya APR Fc mu mukino wa mbere ufungura shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020 aho warangiye ari igitego 1 kuri 1.

Umukino nyirizina watangiye saa kenda zuzuye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho impande zombi zari zihanganye zari zabukereye ubona ko bose bashaka amanota 3 ya mbere muri shampiyona.

Umukino waje gutangira ariko ubona ko amakipe ari kujyenda yigana mu gice cya mbere cy’umukino aho cyaje kurangira ari ubusa ku ubusa.

Hagati aho ariko ikipe ya APR yari yabanje kubona amahirwe yo gutsinda igitego mu gice cya mbere ku munota wa 8 aho yabonaga Penaliti ariko rutahizamo wabo Ernest SUGIRA ntiyagira amahirwe yo kuyinjiza mw’izamu ryari ririnzwe na Bakame waje kuyikuramo neza.

Mu gice cya 2 ikipe ya APR yaje iri hejuru ndetse biza no kuyihira ku munota wa 75 ubwo rutahizamu wayo wari winjiye mu kibua asimbuye Sugira uwo ni Mugunga Yves yaje gucenga Bakame aha umupira mwiza Danny Usengimana atsinda igitego cya APR Fc.

Guturuka kuri uwo munota APR yari ibonye igitego yahise itangira gukinira inyuma yigarira izamu aho bitaje kuyihira nyuma y’ikosa bari bakoreye Nsabimana Eric Zidane haboneka kufura yaje guterwa neza na Rusheshangoga Michael atsinda igitego cyo kwishyura iyo kipe ya APR Fc.

Uwahoze afana As Kigali uyu ni umwaka we wa 2 ari inyuma ya APR Fc. Photo by IGIHE.

Rusheshangoga yatsinze icyo gitego nyuma y’iminota 2 mu minota 6 umusifuzi yari yongeye ho ubundi umukino uza kurangira ari igitego 1 kuri 1.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc yagize ikibazo cyo kuvunikisha ba myugariro bayo ba biri aribo Mutsinzi Ange wavuyemo mu give cya mbere aza gusimburwa na Buregeya Prince nawe wahise avunika ntiyakina igice cya 2.

11 ba As Kigali babanje mu kibuga.
11 ba APR Fc babanje mu kibuga .

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here