Amafoto:Meddie Kagere yatwaye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Mo Simba Awards.

Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere abanyatanzaniya bakumda kwita MK14 byumwihariko mw’ikipe ya Simba akina mo. Niwe watwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu bihimbo bya Mo Simba Awards aho muri Tanzania.

Meddie Kagere Kagere muri ibyo birori byabaga muri iyo kipe ya Simba bwa mbere yabanje guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Simba ndetse na shampiyona ya Tanzania aho yatsinze ibitego 23.

Bahise batanga n’ibihembo bitewe naho umukinnyi akina nono ho:

Aishi Manula aba umunyezamu w’umwaka wa Simba Sc

Erasto Nyoni aba myugariro wahize abandi bose.

Jonas Mukude aba umukinnyi wo hagati w’umwaka muri Simba.

Nahamis Omary shurua aho bakunda kumwita “Gaucho” niwe wabaye umukinnyi ukiri muto.

Clatous Chama cyangwa se umwite Triple c byandikwa CCC nkuko bamwita muri Tanzania niwe mukinnyi watsinze igitego kiza aho yagitsinze Simba igihe yatsindaga 3 kuri 1 Nkana Fc muri Tanzania. Chama vuka muri zambia mu murwa mukuru I Lusaka.

Umukinnyi w’umwaka aba Meddie Kagere ku nshuro ye ya mbere ageze muri shampiona ya Tanzania.

Ibihembo bya Mo Awards biterwa inkunga na Mo Mouhamed umwe mu bakire ba Simba Sc bimena kandi akaba ari no mu bakire ba mbere muri afurika.


Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*