Amagambo agize indirimbo abakunzi ba Rayon baririmbiye ejo Ulimwengu.

Abafana b’ibikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo bamaze gutsinda Police Fc igitego kimwe cyari cyatsinzwe na Jules Ulimwengu abakunzi biyo kipe bari bari kugaragariza urukundo rudasanzwe uwo rutahizamu wabo wabaraje ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Abakunzi ba Rayon bamaze iminota irenga 30 nyuma y’umukino aho abenshi bari bari kuririmba Jules Ulimwengu bagenda bana muhimbira indirimbo zigiye zitandukanye zamwifurizaga kuramba kw’isi ngo kubera ari kubashimisha cyane.

Aya namwe mu magambo abo bakunzi ba Rayon baririmbiraga Jules Ulimwengu;

Ayi Maweee Karambe Ulimwengu wee,Ayi Maweee Karambe Ulimwengu,Mawee wee Karambe Ulimwengu weee, uraga horaho.

Mawee Karambe, Mawee karambe mawe karambe, jules we mawe karambe Ulimwengu we uraga horaho.

Jules Ulimwengu kandi abakunzi biyo kipe bamuhaye amafaranga agera ku bihumbi 490 nabyo kandi biri kugenda byiyongera bitewe n’abakunzi biyo kipe nyuma yuko atsinze igitego kimwe rukumbi batsinze Police kikabageza ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ibura imikino 4 gusa ngo isozwe.

(Amajwi y’abafana twaganiye nyuma y’umukino bari bamaze gutsinda mo Police Fc bakaririmbira na Jules Ulimwengu indiririmbo)



Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*