Amagambo ateye agahinda De Gea yavuze asezera kuri Antonio Valencia.

Umunyezamu w’ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu cya Espanyi David De Gea abinyujije kuri Facebook Page ye na Instagram yasezeye Antonio Valencia bakinanaga.

Nyuma yuko Antoniyo Valencia wakiniraga Manchester United avuze ko uyu mwaka w’imikino ari wanyuma we muri Man United benshi bakomeje kugenda basezera uwo musore nyuma y’igihe kitari gito ari muri iyo kipe ya Manchester United.

David De Gea ibyo yavuze; “Njyiye ku gukumbura cyane, umwe mu bakinnyi twahuzaga cyane mu rwambariro rwacu,ndagushimira kuri buri kimwe kandi warakoze cyane Antonio Valencia.”

De Gea na Antonio Valencia bari inshuti cyane kuko bakundaga no kujyendana cyane.

Antonio Valencia yageze muri Manchester United 2009 ubwo yaravuye muri Wigan Atheletics mu myka 10 yaramaze muri Manchester yatwaye mo ibikombe 11 aho igikomeye muri ibyo bikombe yatwaye ari EUROPA League ya 2017 batozwa na Jose Mourighno.

Antonio Valencia kandi afite imyaka 33 y’amavuko aho akomokA mu gihugu cya Equador muri amerika y’amajyepfo.

Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*