Ba myugariro b’ikipe ya APR Fc Mutsinzi Ange ndetse na Buregeya Prince ntabwo basoje umukino ikipe yabo yanganyije mo na As Kigali igitego 1 kuri 1 kubera ibibazo by’imvune bagiriye muri uwo mukino.

Hari kuwa gatanu tariki ya 4 Ukwakira ubwo ikipe ya APR F. Yakinaga na As Kigali mu mukino wafunguye shampiyona y’u Rwanda,aho Mutsinzi Ange mu gice cya mbere cyuwo mukino yagonganye na Sugira Ernest bakubitana umutwe ubwo bose bashakaga gutabara ikipe yabo kuri korineri yari itewe na Haruna Niyonzima wa As Kigali.

Ange ubwo yari amaze kugwa benshi bari bafite ubwoba ko yaba agize ikibazo gikomeye cyane.

Nyuma yuko abo basore bagoganye Ange yahise abura ubwenge ndetse bituma ahita asohoka muri uwo mukino aho yaje gusimbuzwa na Buregeya Prince nawe wasoje igice cya mbere ahambiriye ukuguru kw’iburyo kubera ikibazo cy’imvune yahise ahura nacyo nawe niyaje gukina igice cya kabiri cyuwo mukino.

Mutsinzi Ange bahise bamujyana mu mbangukiragutabara yari aho ku kubuga aba aryamye mo ndetse ni naho yaje kugarurira ubwenge ari aza kujyanwa kwa muganga nyuma umukino urangiye bamucisha mu cyuma basanga nta kibazo afite kuko yahise akira.

Ange aganira n’urubuga rwa Apr fc yagize ati “Nibyo koko nagize akabazo mu mukino wa As Kigali ngongana na Sugira, gusa muri ako kanya sinabashije kumenya ibyambayeho ahubwo naje kugarura ubwenge nisanga ndi mu modoka y’imbangukiragutabara.

Nyuma y’umukino najyanywe kwa muganga nshishwa mu cyuma basanga nta kibazo nagize, ariko bampa iminsi itatu yo kuruhuka ubu ndumva nta kibazo meze neza niteguye kongera gusubira mu kazi kuwa Gatatu”

Kuruhande rwa Buregeya Prince we biteganyijwe ko azatangira imyitozo kuri uyu wa gatanu mw’ikipe ya APR Fc nkuko tubikesha urubuga rwa APR Fc.

Kuri uyu wa Gatatu Mutsinzi Ange araba yatangiye imyitozo.

Tubibutse ko APR Fc ifite umukino kuri uyu wa 2 aho iza gukina na Bugesera Fc saa kenda ku kibuga cya Bugesera. Ni umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’u Rwanda.

#GerayoAmahoro ubutumwa bwa Police y’u Rwanda.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here