APR Fc yakinaga na As Kigali muri 1 cya 8 mu mukino ubanza waberaga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo aho warangiye ari igitego 1 cya AS ku ubusa bwa APR Fc.

APR Fc na As Kigali wari umukino wari witezwe n’abanyarwanda benshi kuko benshi bemeza ko ariwo mukino wari ukomeye muri 1 cya 8 muri icyo gikombe cy’amahoro aho kigeze.

Mu gice cya 2 ku munota wa 80 Imanishimwe Emmanuel bakunda Mangwende yasohotse mu kibuga kubera imvune, APR FC yari yamaze gusimbuza abakinnyi 3 bituma basoza umukino ari abakinnyi 10 kubera imvune Mangwende yari yagize.

Igitego cya Govin wateye ishoti rikomeye ku munota wa 87 nicyo gihesheje itsinzi muri uwo mukino ubanza aho bazakina umukino wo kwishyura kuri iki cyumweru n’ubundi kuri stade bakiniye ho.

Uko indi mikino ibanza yarangiye:

▶APR Fc 0-1 As Kigali

▶Marinnes 0-1 Rayon Sports.

▶Rwamagana Fc 0-1 Gasogi United.

▶Hope 2-2 Etincelles.


Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here