Ikipe ya APR Fc yakinaga n’ikipe ya Bugesera Fc mu mukino w’umunsi wa kabiri (2) wa shampiyona y’u Rwanda aho warangiye ari igitego 1 cya APR Fc ku ubusa bwa Bugesera.


Ni umukino watangiye kw’isaha ya saa cyenda zuzuye za hano mu Rwanda aho amakipe yombi yakiniraga kuri satade ya Bugesera bidatinze umukino ugitangira ikipe ya Bugesera yahise ibona ikarita y’umutuku yahawe umusore witwa Peter Otema uzwi cyane nka Peter Kagabo wa Bugesera.


APR Fc yahise itangira gusatira ikipe ya Bugesera Fc ndetse biza no kuyihira ubwo umusore Bukuru Christhope yahaga umupira mwiza umusore Manishimwe Djabel atsinda igitego cya mbere cy’ikipe ya APR ku munota wa 33′ w’igice cya mbere.


Mu gice cya 2 ikipe cyaranzwe no gukomeza gucungana hagati y’impamd zombie ntihagira ubundi buryo buboneka ku mpande zombie z’amakipe yari ahanganye umukino uza kurangira aricyo gitego kimwe cyari cyatsinzwe na Djabel mu gice cya mbere.


APR Fc nyuma yo gutsinda uwo mukino ihise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo aho ishobora no kugumana uwo mwanya bitewe n’umukino ugiye guhuza Rayon Sports na As Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi nebyiri.

11 ba Bugesera Fc babanje mu kibuga. Photo by FunClub.
11 ba APR Fc babanje mu kibuga. Photo by Funclub


APR Fc kugeza ubu ifite amanota 4 abo izigamye igitego 1,mu mikino 2 imaze gukina yatsinze ibitego 2 yinjizwa 1.


#GerayoAmahoro n’ubutumwa bwa Police y’u Rwanda.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here