APR Fc yatwaye igikombe cya Military Games batsinzwe rimwe.

APR Fc yakinaga na Ulinzi Fc yari ihagarariye Kenya mu mikino y’ingabo z’ibihugu yaberaga muri Kenya. Aho umukino warangiye ari igitego 1 ku ubusa bwa APR Fc.

APR Fc nyuma yo gutsindwa umukino wo kuri uyu wa gatanu watumye batwara igikombe badatsinze imikino yose dore ko baje gukina uwo mukink baziko igikombe bamaze kugitwara kubera Tanzania ejo hashize yari yatsinzwe na Uganda bituma APR Fc igitwara ku munsi w’ejo.

APR Fc mu mikino yose basoje bafite amanota 9 aho batsinze imikino 3 gusa batsindwa umwe gusa.

APR Fc icyo gikombe yatwaye yagiherukaga mu mwaka wa 2015 aho yagikuye mu gihugu cya Uganda.

Rutahizamu Sugira Ernest niwe watsinze ibitego byinshi aho yatsinzi ibitego 4 muri iryo rushanwa.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*