Imikino ya Copa America yatangiye kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize aho iri kubera muri Brazil,mu rukerera rwakeye iyo mikino yakomezaga aho bari bageze mw’itsinda rya B bakina.

Argentina ya Jessi yakinaga na Colombia aho umukino waje kurangira ari ibitego 2 ku ubusa bwa Argentina imwe mu makipe ari guhabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe.

Igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe anganyije ubusa ku ubusa bavuye kuruhuka Colombia igaruka yashyize mo ingufu biza no kuyihira aho umusore wabo Roberto Martinez yafunguye amazamu ku munota wa 76′ nyuma y’iminota 7′ Zapata nawe atsinda igitego cya 2 ari nacyo cyashyizeho akadomo ku intsinzi ya Colombia.

Argentina nyuma yo gutsindwa uwo mukino yahise ijya ku mwanya wanyuma aho hasigaye imikino 2 ngo ishake uko yabona itike.


Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here