AS Kigali yasezereye KMC yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup.

As Kigali yakinaga na KMC mu mukino wo kwishyura mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma y’umukino wabanje wabereye hano mu Rwanda bikaza kurangira ari ubusa ku ubusa.

As Kigali yaje kwitwara neza cyane ibifashijwemo na Kalisa Rashid ndetse na Eric Nsabimana uzwi nka Zidane nibo batsinze ibitego bya As Kigali.

Umukino muri rusange warangiye ari ibitego 2 kuri 1 icyo kimww cya KMC cyatsinzwe na Yousuf Ndikumana ukomoka mu Burundi.

As Kigali nyuma yo gusezerera KMC igomba gukina na Proline yo muri Uganda nta gihindutse kubera ko iyo kipe yatsinze ibitego 3 ku ubusa mu mumino yabanje gukina.

Abakinnyi nka Haruna na Patrick Esombe n’abandi bose baguze bakuye hanze batabashije gukina ijonjora rya mbere bose kuri ubu bemerewe gukina ijonjora rya 2.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*