CAR FREE ZONE:Umuyobozi ati umubiri uwusiga amavuta meza ukakugaruka-KICUKIRO

.

Car Free day ni Siporo rusange abantu benshi bamaze ku menya hano mu Rwanda aho iba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi ndetse n’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu duce twinshi tugiye dutandukanye mu gihugu.

Kumunsi w’ejo nk’ibisanzwe rero iyo siporo yabaye muri zone zose z’umujyi wa kigali aho twari twasuye abakoreye iyo Siporo mu Karere ka Kicukiro ndetse tuza kuganira n’abayobozi bakuru bari bitabiriye iyo siporo.

Umunyamabanga mukuru wa akarere ka Kicukiro ADALBERT RUKEBANUKA

Yavuze byinshi bitandukanye kuri uyu munsi aho yagize ati:

“uyu munsi ni ingenzi kuko iyo abaturage bafite ubuzima bwiza n’Igihugu kiba gifite ubuzima “

Umuyobozi mukuru uhagarariye ingabo z’igihugu muri ako karere ka kicukiro nawe twaganiye atubwira muri rusange uko abona iyo siporo n’intera imaze kugera ho.

LT COL. JEROME BIHABANYI

LT.COL JEROME yasobanuye byinshi ati:

“Umubiri urawuruhutsa cyane bikarangira ukugarutse , sport ni nziza cyane kuko nurwara ntacyo uzamarira igihugu”

LT.COL bihabanyi wanakomereje kwipimisha umuvuduko (hypertation) nibiro ndetse n’uburebure yakomeje atubwira ukuntu ari byiza kwisuzuma ukamenya uko umubiri uhagaze.

Tubibutse ko “Car Free day” yabaye bwa mbere mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2016, itangirijwe mu Mujyi wa Kigali iza no kugaba amashami mu bindi bice by’igihugu biri mu Ntara y’Amajyaruguru,ndetse n’utundi duce two muri Kigali aho umubare w’abayitabira ugenda wiyongera umunsi k’umunsi.


ahobite.com

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*