APR Fc yakinaga umukino wa 2 muri Cecafa Kagame Cup ikomeje kubera hano mu Rwanda aho uwo mukino urangiye ari igitego kimwe ku ubusa.

Mu gice cya mbere amakipe yombi yanganyije ubusa ku ubusa ariko ikipe ya APR yariri gukina ihererekanya neza umupira kurusha Green Eagles bakinaga ariko ubusatirizi bwa APR bukomeza kugenda buhusha ibitego.

Sugira Ernest niwe wari wabanje mu kibuga ntibamuhira aho yaje no gusimbuzwa hinjira Danny Usengimana.

11 bari babanje mu kibuga nkuko twari twabibabwiye mu nkuru ya Update.

Mu gice cya 2 APR yakomeje kwiharira umukino ndetse byaje kubahira ku munota wa 59′ ubwo Ombarenga Fitina yahinduraga umupira myugariro wa Green Eagles (Borface SUNZU) akitsinda ndetse icyo gitego gisoza umukino.

APR Fc nyuma yo gutsinda uwo mukino ihise ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza nubwo itarakina umukino wa 3.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here