Rayon Sports yakinaga na Atlabra yo muri Sudani y’amajyepfo muri Cecafa Kagame Cup ikomeje kubera hano mu Rwanda aho umukino urangiye ari ibitego 2 bya Rayon ku ubusa bwa Atlabra.


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Jules Ulimwengu niwe watsinze ibyo bitego byombi iyo kipe ya Rayon Sports.


Igitego cya mbere Jules yagitsinze mu give cya mbere cy’umukino nyuma y’akazi gakomeye Iranzi Jean Claude yaramaze gukora aha umupira Iradukunda Radu wahise aha umupira mwiza Jules ahita afungura amazamu.


Igice cya 2 nabwo Rayon Sports yaje iri kurusha Atlabara bakinaga ariko ikomeza kugend ihusha uburyo bwabaga bwabaze cyane, ku munota wa 77′ Bizimana Yannick yinjiye mu kibuga asimbuye Ciza Hussein ubundi Yannick nawe umupira wa mbere yakoze awuha Kakule nawe wahise aha umupira mwiza Jules ku munota wa 79′ atsinda igitego cya 2.


Rayon Sports nyuma yo gutsinda uwo mukino yahise iyobora iryo tsinda rya 3 barimo ndetse banakatisha itike ya 1/4.
Jules Ulimwengu niwe ufite ibitego byinsi aho afite ibitego 3 kugeza ubu muri Cecafa Kagame Cup 2019.


Written by Mugisha Emmy Calvin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here