Nyuma yuko abantu benshi bagiye bagaragaza ko batishimiye ibiciro byari byashyizweho ku mikino ya Cecafa by’umwihariko abafana ba Rayon Sports bavugaga ko amafaranga ibihumbi 2 ari menshi.

Ferwafa rero imaze gusohora itangazo rimenyesha ibiciro guhera ku mikino iraza kuba uyu munsi kugeza amatsinda yose amaze gukina:

Impindula ku biciro byo kwinjira kuri stade

1.Kuri site ya Kigali guhera uyu munsi ibiciro bya pourtour ni 1000Rwf

2.Site ya Huye na Rubavu guhera uyu munsi ibiciro bya pourtour ni 500Rwf

NB: FERWAFA izatangaza ibindi biciro by’imikino ya 1/4 nyuma y’ imikino y’amatsinda.

Tubibutse ko uyu munsi hano i Kigali haza kuba imikino 2 aho Tp Mazembe iza gukina na KMC saa kumi nimwe naho saa moya Rayon iraza gukina na Atlabara.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here