Cristiano Ronaldo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, yongeye kwerekana ko ari uwambere mu ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma yo kuyitsindira ibitego bine wenyine ikina na Lithunania mu ijoro ryakeye.

Cristiano Ronaldo yigaragaje cyane mu gice cya kabiri cy’umukino, atsindira Portugal ibitego bitatu aho

1. icyambere cyari kumunota wa 7

2. icyakabiri kumunota wa 61

3. icyagatatu kumunota wa 65

4. icya kane kumunota wa 76

mbere y’uko William Carvalho atsinda igitego cya gatanu mu minota ibiri yinyongera yari ishyizwe ku minota 90 isanzwe y’umukino.

Cristiano kandi yujuje ibitego 93 amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba abura ibitego 16 kugira ngo ace agahigo ka Ali Dae watsindiye ikipe y’igihugu ya Iran ibitego byinshi, akaba n’uwa mbere ku isi watsinze ibitego byinshi atsindira ikipe y’igihugu.


Written by Remmy Rukundo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here