Danny na ba Nshuti bombi basubije APR ku mwanya wa mbere Gicumbi ikomeza kujya habi.

APR FC yari yakomeje shampiyona y’u Rwanda aho yari igeze ku munsi wa 27 APR Fc yakinaga n’ikipe ya Gicumbi Fc umukino ukaba warangiye ari ibitego 3 kuri 1 cya Gicumbi Fc.

APR Fc n’umukino yari yakoze impinduka uhereye ku mutoza mukuru Zlatiko utahawe umwanya ngo ashyire mu kibuga abakinnyi 11 babanje mu kibuga ahubwo byose byakozwe na Jimmy Umulisa ndetse na Didier Bizimana afatanyije na n’umutoza w’abanyezamu nibo bashyize mo 11 n’umwe bakinnye na Gicumbi.

Danny Usengimana nyuma yo kugirirwa ikizere nabo batoza yahise atsinda igitego cye cyambere muri shampiyona kuva yaza muri APR aho yafunguye amazamu ku munota wa 6 gusa.

Nyuma y’iminota 10 gusa APR itsinze igitego Rusheshangoga Micheal yahise yitsinda igitego Gicumbi iba yishyuye icyo gitego.

Ku munota wa 40 Nshuti Savio yahise ashyiramo igitego cya 2 cya APR FC igice cya mbere kirangira ari ibyo bitego 2 kuri kimwe cya Gicumbi fc ya Banamwana Camarade.

Igice cya 2 Nshuti Innocent yahawe umwanya nawe ajya mu kibuga aho ku munota wa 90 yahise atinda igitego cya 3 cya APR Fc umukino wose urangira ari ibyo bitego 3 kuri 1.

APR Fc nibwo ntabwo yaherukaga gutsinda ibitego 3 kuko yabiheruka itozwa n’ubundi na Jimmy Umukisa ndetse na Petrovic bakiri abatoza bakuru biyo kipe.

APR Fc nyuma yo kubona amanota 3 ihise isubira ku mwanya wa mbere muri shampioyona y’u Rwanda aho ifite amanota 62 ariko Rayon Sports ya 2 ikaba itarakina umukina wayo w’umunsi wa 27.

Umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda n’uwo mukino gusa wabaye aho indi izakomeza ejo kuwa 5 ndetse no kuwa 6 bazakina ku cyumweru hamwe no kuwa 2.

Written By Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*