Kakoza Nkuriza Charles uzwi cyane hano mu Rwanda nka KNC imfurayiwacu akaba umuyobozi mukuru wa Gasogi United aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere yavuze binjije miliyoni 19 ku mukino wabahuje na Rayon Sports bakanganya ubusa ku ubusa.

Perezida wa Gasogi KNC akomeje kujyenda akora bimwe mu bantu benshi bakurikira umupira w’u Rwanda badasanzwe bamenyereye nko gukora ikiganiro n’itangazamakuru mbere yuko akina umukino wa shampiyona ndetse no kuvuga amafaranga yakuye ku bibuga nabyo bikorwa n’amakipe make.

Ni muri urwo rwego rero KNC yakoze ikiganiro n’abanyamakuru akavuga amafaranga yinjije ku mukino wabahuje na Rayon Sports. Mbere na mbere ingengo y’imari ya Gasogi United ingana na miliyoni 160 z’amafaranga y’ u Rwanda bateganya kuzakoresha uyu mwaka w’imikino.

Mbere yuko shampiyona itangira KNC yari yavuze ko 20% yiyo ngengo y’imari yabo izava ku bibuga bitewe n’imikino bazakira aho ingana na 15.

Mu mukino wayo wa mbere yakiriye yakuyemo miliyoni 19 bivuga ko bingana na 7% kw’amafaranga babaze ko ariyo bazakura ku bibuga muri uyu mwaka w’imikino by’umwihariko.

KNC n’umutoza we Maso mu kiganiro n’abanyamakuru. Avuga ko bagomba kurara ku mwanya wa mbere kuri uyu wa gatatu.

KNC yatangaje ko kandi ubu intego yabo ari ukubona amanota 3 ya mbere byanga bikunze ku mukino bagomba gukina na Marinnes kuwa 3 tariki ya 9 Ukwakira ku kibuga cya i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali saa kenda.

Kwinjira kuri uwo umukino ni 1000 Frw ahasigaye hose, VIP 3000 Frw, VVIP 5000 Frw.

#GerayoAmahoro ubutumwa bwa Police y’u Rwanda.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here