Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo habaga umuhango wo guhemba abakinnyi,abatoza,n’amakipe mu bihembo bitandukanye byari byateguwe na FIFA.

Umuhango nyamukuru waberaga mu gihugu cy’ubutaliyani mu mujyi wa Milan ari naho hatangiwe ibyo bihembo.

Abakinnyi bagera kuri 3 bahataniraga igihembo nyamukuru ni Lionel Messi ukina muri Fc Barcelona ndetse na Vilgir Van Djick ukinira ikipe ya Liverpool na Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus.

Abo basore rero uko ari batatu bagiwe batorwa n’abakapiteni n’abatoza b’ikipe z’igihugu ndetse n’umunyamakuru umwe muri buri gihugu.

Ababashije gutora rero hano mu Rwanda ni umutoza mukuru w’amavubi Mashami Vicent aho yatoye Sadio Mane, akuriziho Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi wungirije Jacques Tuyisenge aho yatoye Mohammed Salah ukina muri Liverpool atora bwa 2 Virgil van Dijk nawe wa Liverpool, ubwa 3 yatoye De Jong Frenkie wa Fc Barcelona.

Umunyamakuru watoye ni Sammy Imanishimwe ukorera Kigali Today na KT Radio aho yatoye Lionel Messi akurikizaho na Sadio Mane na Virgil van Dijk bombi bakina muri Liverpool.

Tubibutse ko Lionel Messi ariwe wegukanye icyo gihembo nyuma yuko bakusanyije amajwi yose muri rusange akaza imbere ya Virgil na Cristiano Ronaldo.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here