Rayon Sports ya kinaga na As Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri (2) wa shampiyona y’u Rwanda aho waberaga kuri Stade mpuzamahanga ya Kigali i Nyamirambo urangira ari ibitego 2 ku ubusa.


Umukino wa As Kigali na Rayon Sports watangiye saa kumi nebyiri aho umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ubona ko iri hejuru, ikipe ya As Kigali igenda icungira ku mipira ya conteratake.


Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku ubusa ariko amakipe agarutse avuye mu karuhuko Rayon nta mwanya yongeye guha As Kigali.


Ku munota wa 60′ Rayon Sports yaje kubona amahirwe yashoboraga kuvamo igitego cya mbere ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda igitego mw’izamu rya As Kigali nta muntu wari urimo.


Ku munota wa 68′ Mugisha Gilbert yaje kwikosora abonera Rayon igitego cya mbere nyuma yuko Sarpong yari amaze kumuha umupira mwiza acenga Bakame atsinda igitego cya mbere.


Rayon Sports yakomje kwataka cyane izamu ry As Kigali ku mounota wa 83′ Sarpong wari wakinnye neza baza kumutegera mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga Penaliti yatewe neza cyane na Sarpong yandikisha igitego cya 2 cya Rayon Sports.


Umukino wose warangiye ari ibyo bitego 2 ku ubusa ndetse Rayon ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 4 aho izigamye ibitego 2.


#GerayoAmahoro n’ubutumwa bwa Police y’u Rwanda.
Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here