Amafoto:Ibintu 3 byaranze uy’umunsi mu mateka ya ruhago kw’isi.

Tariki ya 15/Gicurasi n’umunsi abakunzi ba Arsenal,Chelsea,ndetse n’abakundi Real Madrid batazibagirwa kubera impamvu zikurikira.

  1. Arsenal tariki nkiyi 2004 nibwo yari itwaye igikombe cya shampiyona y’ubwongereza.

Uwo mwaka niyi tariki abakunzi ba Arsenal ntabwo bayibagirwa kuko yatwaye icyo gikombe imaze imukino 49 idatsindwa ako gahigo kugeza na nubu nta muntu uragakuraho muri icyo gihugu cy’ubwongereza. Arsene Wenger niwe wri umutoza wiyo kipe aho bamwe mu bakinnyi bakoranye ayo mateka ari Thierry Henry na Denis Bergkamp, Patrick Vierra,Robert Pires,Freddie Ljungberg,Sol Campbell,Kolo Toure,Jens Lehmann,Asley Cole,Lauren.

2.Tariki ya 15/2013 Chelsea nibwo yatwaye UEFA Europa League.

Chelsea nyuma yo gutsinda Benefica ibitego 2 kuri 1 ku mukino wanyuma wabahuzaga byahise biyihesha icyo gikombe bwa mbere mu mateka yiyo kipe nyamara umwaka wari wabanje 2012 Chelsea nabwo yari yatwaye UEFA Champions League.

3.Zinedine Zidane tariki ya 15/5 muri 2002 yatinze igitego cyahesheje Real Champions League ya 9.

Zinedine Zidane umutoza wa Real Madrid kuri ubu atsinda Bayer Leverkusen 5-15-2002 ku mukino wanyuma igitego yastinze Ballon idakoze hasi cyahesheje Real icyo gikombe cya UEFA Champions League.

4. Ousmane Dembele tariki nkiyi nibwo yaravutse mu mwaka 1997.

Umufaranssa ukinira Fc Barcelona kuri ubu uyu munsi yujuje imyaka 22 aho yavutse mu mwaka wa 1997.

Ousmane Dembele yaje muri Fc Barcelona aguzwe miliyoni 108 z’amapawundi aho yaravuye muri Borusian Dortumund yo mu budage. Dembele kandi icyo gihe agurwa yahise aba umukinnyi wa 2 uhenze mu mateka y’isi aho uwa mbere yari Paul pogba wa Manchester United.


Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*