Umwaka w’imikino mu Rwanda watangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 4/ukwakira/2019, shampiyona y’u Rwanda yatangiye hari impinduka nyinshi zagaragaye kuri iyo shampiyona ndetse harimo na byinshi byitezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ahobite Sport yagerageje gukusanya bimwe mu bintu 5 bizaranga iyi shampiyona harimo ibya maze kuba n’ibyitezwe;

1.Abatoza ba amakipe 16 azaba agize shampiyona y’u Rwanda, 11 bose bakomoka hanze y’u Rwanda.

Abo batoza bose 11 bakomoka hanze y’u Rwanda bose ni bashya mu makipe yabo kuko bose nta numwe watozaga mw’ikipe arimo umwaka washize w’imikino.

Amakipe afite abatoza bakomoka hanze y’u Rwanda harimo; Rayon Sports,APR Fc,Kiyovu Sports,Police Fc,Gasogi United,Mukura Victory Sports,Gicumbi Fc,Musanze Fc,Heroes,Sunrise Fc,Espoir Fc.

Amakipe afite abatoza ba abanyarwanda harimo; As Kigali,Bugesera Fc,As Muhanga,Marinnes.

Tukiri hano kandi ikindi wa menya nuko abatoza 2 aribo Rwasamanzi Yves wa Marinnes ndetse na Mbarushimana Abdou wa As Muhanga aribo bonyinye bari bafite ayo makipe bayatoza nk’abatoza bakuru umwaka ushize.

2. Amakipe 5 azaza yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mwaka w’imikino mu Rwanda binyuze mu cyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ko ibibuga byose bigomba kuba byujuje byibura muri bimwe by’ingenzi ku girango ikibuga kibe mpuzamahanga,amakipe menshi iyo ngingo byayikoze ho.

Amakipe menshi byabaye ngombwa ko ashaka aho aza yakirira imikino yayo harimo amakipe 5 azaza yakirira kuri Stade ya Kigali ayo ni As Kigali nk’ibisanzwe,Gasogi United,APR Fc,Rayon Sports,Police Fc ndetse na Kiyovu Sports ariko ntabwo ari imikino yose kuko yo izaza ikinira ku mumena i Nyamirambo hamwe na Gicumbi Fc.

Ibindi bibuga hano mu Rwanda bizakinirwaho n’amakipe arenze imwe harimo Bugesera Fc na Heroes ziza zakirira kuri stade ya Bugesera, Etincelles na Marinnes ziza zakirira kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Musanze Fc izaza yakirira ku kibuga cyayo cyitwa Ubworoherane aho i Musanze, Sunrise Fc izaza yakirira imikino yayo kuri stade yabo nshya ya Nyagatare,As Muhanga yo izaza yakirira kuri stade yayo ya Muhanga naho Mukura nayo yakirire i Huye kuri Stade yayo mpuzamahanga y’i Huye ariko na Espoir Fc nayo ishobora kuzaza ikinira kuri iyi Stade nubwo bitaremezwa neza.

3. Guhindura amakipe kw’abakinnyi bamwe bava muri APR Fc abandi berekeza muri Rayon Sports.


Amakipe abiri akunzwe hano mu Rwanda ariyo APR Fc ndetse na Rayon Sports habaye mo gundura amakipe kw’abakinnyi bamwe bava muri APR berekeza muri Rayon bimwe mu bintu bitigeze bibaho ko umubare w’abakinnyi barindwi bava muri APR Fc berekeza muri Rayon, na Rayon hakavamo abakinnyi 4 barekeza muri APR bose mu mwaka umwe.


Nyuma yizo mpinduka benshi bategereje umukino uzahuza ayo makipe yombi ndetse by’umwihariko abo bizahira ku mwaka wabo wa mbere hakagira ibikombe cyagwa igikombe batwara muri bimwe bikinirwa hano mu Rwanda bituma uhagararira igihugu harimo igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro.


4. Kugabanuka k’umubare w’abakinnyi bakomokaga i Burundi bakegera mu makipe yo mu Rwanda babaye abanyarwanda.


Byagiye bivugwa kenshi mu bantu bakurikira umupira w’u Rwanda ndetse na benshi bibaza ukuntu abakinnyi benshi bavaga mu Burundi hafi yabose (90%) bahitaga babona ibyangobwa byo gukina ari abanyarwandwa.
Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda aricyo immigration kinjiye muri icyo kibazo nyuma yuko hashyizwe hanze abakinnyi barenga 30 bacyekwaho icyo kibazo.


Kwikubitiro Immigration yahise itumiza abo bakinnyi kwisobanura kubyo bashijwaga aho kugeza ubu bamwe muri bo bamze kwaka izo ndangamuntu zabagiraga abanyarwanda abandi nabo baracyaburana bategereje ibisubizo.


Bamwe mu bakinnyi icyo kibazo cyakoze ho harimo Jules Ulimwengu wa Rayon,Cyitegetse Bogarde wa As Kigali n’abandi benshi bagiye batandukanye ndetse bamwe uyu mwaka w’imikino bazakina ari abanyamahanga nubwo immigration itaratangaza umwanzuro wa nyuma kuri abo basore.

5. Shampiyona y’u Rwanda izaba yitwa Rwanda Primier League.


Shampiyona y’u Rwanda izaba yitwa Rwanda Primier League aho nta muterankunga numwe izaba ifite nyuma y’igenda Ryan Azam Ltd.
Shampiyona y’u Rwanda yari imaze imyaka igera kuri 4 iterwa inkunga n’ikigo cya Azam Ltd aho kerekanaga niyo mikino kuri Television zayo muri iyo myaka yose ariko muri uyu mwaka icyo kigo cyamaze gusezera kuri Ferwafa bababwira ko batazongera gukorana nabo.


Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kujyenda kwa Azam nta Television nimwe izaza yerekana iyo mikino nkuko byari bimaze kumenyerwa n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru.


Ibyo ni bimwe mu bintu 5 wamenya kuri iyi shampiyona y’u Rwanda ya 2019-2019.

Photo by MIHIGO Sadam.
Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here