Niyonzima Haruna na Ndayishimiye Jean Luc Bakame ndetse na Rusheshangonga Michael bose biravugwa ko bamaze kumvikana na As Kigali kuzayikinira umwaka utaha w’imikino.

Haruna Niyonzima ni Kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi ariko kuri ubu nta kipe yari afite kubera ko yamaze gutandukana na Simba yakiniraga yo muri Tanzania aho bivugwa ko bapfuye amafaranga ubundi Simba iza gufata icyemezo cyo kumurekura.

Haruna Niyonzima nagaruka Rwanda akajya muri As Kigali iraba ibaye ikipe ye ya 4 yaba akiniye nyuma ya Etincilles,Rayon Sports, ndetse na APR Fc yavuyemo ajya muri Yanga yo muri Tanzania umwaka wa 2012.

Ndayishimiye Jean Luc Bakame nawe biravugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya As Kigali dore ko uwo musore nawe nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na AFC Leopard yakiniraga umwaka ushize.

Bakame nawe naramuka yerekeje muri As Kigali iraba ibaye ikipe ye ya 4 mu Rwanda araba akiniye kuko yakinnye muri Atraco Fc (ikiriho),APR Fc,Rayon Sports ndetse As Kigali ikaba iya kane (4).

Rusheshangoga Michael ni myugariro wakiniye ikipe ya Isonga Fc,APR Fc, Singida United yo muri Tanzania aho yakinnye mo umwaka umwe gusa agaruka mu Rwanda muri APR Fc naho akinamo umwaka 1 aza gusezererwa mu bakinnyi 16 iyo kipe yasezereye uyu mwaka.

Rusheshangoga rero nawe biravugwa nawe yamaze kumvikana niyo kipe y’abanyamujyi ya As Kigali ifite igikombe cy’amahoro cya 2019.

Haruna ndetse na Bakame,Rusheshangoga bose nta gihindutse bazafasha kandi iyo kipe mu mikino ya Caf Confederation Cup umwaka utaha.

Written by Mugisha Emmanuel

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here