Ibyo Rigoga Ruth na Kayishema Tity bazize kuri Radio/Tv10 basezerewe ho.

Abanyamakuru babiri bamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu biganiro by’imikino kuri Radio na Tv 10 bamaze gusezererwa bazira kujya gukora ikizami cy’akazi kuri RBA kandi bagifite amasezerano nicyo kigo bakoreraga.

Muri iki gitondo nibwo babonye amabaruwa yabo abasezerera ku kazi kabo aho bamenyeshejwe ko birukanywe kubera kujya gusaba akazi ahandi kandi bajyifite akazi.

Amakuru yuko batse akazi kuri RBA byamyenyekanye ubwo bari bamaze gusohoka kurutonde rw’abatsinze ikizami cy’ibanze muri icyo kigo cya RBA.

Kayishema Tity yatangiye itangazamakuru akora kuri Radio Salus aho yahavuye yerekeza ku radio Isango Stari IGIHE.COM abona kuza kuri Radio 10 avuye ubu.

Rigoga Ruth yakoze kuri KFM ari naho yavuye aza kuri Radio 10 na Tv
Avuye ubu.

Abo banyamakuru bombi kandi nta gihindutse nibo bashobora gusimbura Theoneste Nisingizwe wavuye mw’itangazamakuru na Ariane Uwamahoro nawe utakiba mu Rwanda bose bakoraga kuri RBA.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*