Ikipe y’igihugu cy’uburundi Intamba mu rugamba bahawe miliyoni 192 z’amarundi mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino nyafurika.

Ayo mfaranga yatanzwe n’ibigo bikomeye muri icyo gihugu aho bose bakusanyije inkunga yabo bakayishyikiriza umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB.

Intamba mu rugamba nyuma yo kubona itike yo kukina igikombe cya Afurika uyu mwaka muri icyo gihugu bahise bashyiraho gahunda yitwa Dushugikire Intamba Zacu. Aho buri wese uko ashoboye agenda ashyiramo inkunga yo gufasha iyo kipe yabo muri rusange.

Intamba mu rugamba kandi mu myitozo yejo hashize kuwa 4 basuwe n’umukuru w’igihugu mu myitozo yabo aho bari kuyikorera kuri stade nkuru yicyo gihugu Prince Louis Rwagasore.

Nkurunziza yifotoranyije n’abakinnyi mu myitozo yejo kuwa 4 hasize. (Photo indundi.com)
Pierre Nkurunziza ari kumwe na Olvier Niyungeko umutoza mukuru w’intamba mu rugamba.

Tubibutse ko u Burundi mu gikombe cy’afurika buri mwitsinda rya B ririmo Nigeria,Guinea, Madagascar.

(Source&Photo indundi.com).


Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here