Jonathan McKinstry uko mukoka muri Irland bidasubirwaho yamaze kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda izwi nka Uganda Cranes (imisambi y’abagande).

McKinstry yamenyekanye cyane hano mu Rwanda ubwo yatozaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi kuva 2015 kugeza 2016 ubwo yagezaga u Rwanda muri 1/4 cya CHAN 2016 yabereye hano mu Rwanda akaza gusezererwa na RDC ku bitego 2 kuri 1.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe y’igihugu amavubi uyu mutoza ukiri muto ntabwo yigeze agira indi kipe abona yatoza y’igihugu ahubwo yahise yerekeza muri Bangaladesh mw’ikipe yitwa Saif Sproting Club ikinamwo myugariro w’umunyarwanda Bayisenge Emrey,ndetse kuri ubu ni nayo kipe yabarizwagamo.

McKinstry yahawe amasezerano y’imyaka 3 aho bamusabye kuzatwara ikipe y’igihugu y’ubugande mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Quatar.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here