Abakinnyi ba biri mpuzamahanga b’abanyarwanda harimo myugariro Salomon Nirisalike ndetse na Kagere Meddi baraye batsinze ibitego mu makipe yabo bakinamo.

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Simba Sports Club Meddi akinamo yahuraga na Kagera Sugar aho bayitsinze ibitego 3 ku ubusa uwo musore akaza gutsinda ibitego 2 ndetse atanga n’umupira wavuye mo icyo gitego kindi batsinze.

Naho Salomon Nirisalike we yatsinze igitego cye ku munota wa 11′ mw’ikipe ye ya Pynuk Fc aho yakinaga umukino we wa mbere muri iyo kipe.

Mu mukino wose iyo kipe ya Salomon yatsinze ibitego 3 kuri 1 aho iyo kipe ye yahise irushwa amanota 7 n’ikipe iza ku mwanya wa mbere muri iyo shampiyona yabo.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here