Kapiteni wa Police Fc yavuze uburyo Ulimwengu yabatsindanye igitego ndetse n’uburyo babibye.

Kapiteni w’ikipe ya Police Fc Ngendahimana Eric yasobanuye birambuye uburyo Jules Ulimwengu yabatsindanye igitego 1 batsinzwe na Rayon Sports ndetse asobanura uko byagenze muri rusange.

Ngendahimana Eric aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wabahuje na Rayon Sports.

Eric yatangiye asobanura uburyo batsinzwe mo mu minota yanyuma kandi bari bari mu mukino;

“Muby’ukuri twari dufite umukino 98% ariko habayeho ikintu cyo kubura consisitensi (Guhozaho) twageze mu minota ya nyuma dusa nkabava mu mukino ubundi dutsindwa igitego.

Ngendahimana kandi yakomeje asobanura uburyo Jules yabatsindanye igitego ndetse avuga uko byagenze byose.

“Bateye santire Sarpong abanza gukoraho na touche ni nacyo kintu cyatumye tujya kurekarama ku musifuzi,umusifizi ntiyasifuye touche banaga ani havamo igitego.

Eric kandi yakomeje avuga ko kuba bavuye mu mukino bagatsindwa igitego atari ukubera gutaporeza kuko ngo umukino nkuriya abakinnnyi baba basabwa gukina batuje ubundi ukabanza ukiga neza uwo muhanganye.

Tubibutse ko Police Fc nubwo yatsinzwe iracyari kumwanya wa 4 n’amanota 42 aho irusha Kiyovu Sports amanota 3 iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona y’u Rwanda.


Written By Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*