Klopp yakuriyemo ingofero Manchester City avuga ko ntacyo batakoze.

Umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klop nyuma yuko Manchester City itwaye igikombe yashimye cyane iyo kipe ndetse avuga ko ntacyo batakoze kungirango batware Manchester City icyo gikombe.

Umutoza wa Liverpool aganira n’itangazamakuru nyuma yuko shampiyona y’ubwongereza yari irangiye.

“Ndashima Manchester City, twagerageje gukora ibishoboka byose NGO dutware icyo gikombe ariko ntabwo byari byoroshye.

“Ubwo Brigthon yatsindaga igitego 1 Manchester City abafana bishimye natwe tugerageza gutsinda ikindi gitego Wolves birangira tuyitsinze 2 Ku ubusa ariko ntibyakomeza kuba nkuko twabishakaga kuko Manchester yahise itsinda 4 kuri 1.”

Klopp arashima cyane Manchester City ndetse NGO ntacyo batakoze nka Liverpool ngo batware igikombe.

Liverpool nyuma yo kugura icyo gikombe ariko iracyafite amahirwe ko ishobora gutwara UEFA Champions league kubera ko igomba gukina umukino wa nyuma na Tottenham Hotspur ago bazakina tariki ya 1/6/2019 I Madrid kuri Stade ya Ateletico Madrid yitwa Wanda Metropolitano.


Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*