Manchester United yakinaga na Arsenal mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’ubwongereza. (Umukino twabagejeje Live).

Abakinnyi 11 ba banje kuruhande rwa Man U yakiriye uwo mukino;

11 ba arsenal babanje mu kibuga.

Manchester United niyo yakiriye uwo mukino kuri Stade yabo yitwa Old Traford.

8′ Manchester ibonye koruneri ntihagira icyo itanga.

10′ Amakipe hose aranganya ubusa ku ubusa.

22′ amakipe yose aranganya ubusa ku ubusa aho impande zombie ziri kugenda zisatirana ndetse banganya n’uburyo bari guhererekanya umupira.

28′ Man U ihushije uburyo bwiza bwari bubonywe na Pereira wa wa nyuma yo gucenga myugariro wa Arsenal David Louis.

33‘ amakipe yose aranganya ubusa ku ubusa aho zose bisa nkaho zikiri kwigana ari nako zatakana.

38′ Manchester yari ibonye kufura ariko umusifuzi asifura ko myugariro wayo Maguire ko yaraririye.

41′ Ashley Young wa Man U abonye ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Guenduzi wa Arsenal.

Mc Tominay arekuye ishoti rikomeye cyane umunyezamu wa Arsenal Leno ayoberwa uko bigenze. Igitego cya mbere muri uwo mukino kiba kirabonetse.

Man U yishimira igitego cya mbere.

45′ Half Time Man U 1-0 Arsenal.

Bagiye kuruhuka Manchester United ariyo iyoboye umukino n’igitego kimwe cyatsinzwe na Mc Tominay ukina mu kibuga hagati, Mc Tominay akomoka mu gihugu cy Scotland aho afite imyaka 22 y’amavuko.

57′ Goalazooo Arsenal

Aubameyang niwe wishyuriye ikipe ya Arsenal nyuma yuko amakipe yaravuye mu karuhuko. Arsenal igarukanye imbarag nyinshi mu gice cya 2.

65′ Amakipe yombi aranganya 1 kuri 1 aho ikipe ya Arsenal ubona ko iri kurusha Man U muri iyi minota.

67′ Ikarita y’umuhondo ihawe Lingard ikaba n’ikarita ya 4 y’umuhondo ku ruhande rwa Man U muri uwo mukino ukomeje kubera Ol Traford.

70′ Ashley ateye Kufura yohereza umupira kuri Maguire ariko myugariro wa Arsenal David Luiz atabara izamu.

73′ Man U ibonye koruneri ya 7 ariko ntibyagira icyo bitanga.

74′ Man U ikora impinduka aho umusore Lingard asimbuwe na Fred. Naho Preira asimburwa na Greenwood. Naho Arsenal ikuramo Pepe hinjira Nelson

78′ Man U ibonye koruneri ya 8 ariko nta gitego cya 2 ba bonye ari nako Arsenal isimbuza Bisaka hinjira Willock.

82′ Amakipe yose aracyanga igitego 1 kuri 1 ubona ko umukino watuje cyane nyuma yuko amakipe yose abonye ibitego byayo.

87′ Ikipe zombi zikomeje kugenda zicungana ari nako zishaka igitego cya 2.

Iminota 90 yarangiye aho abasifuzi bongeye ho iminota 4.

90′ Man U ibonye Kufura

Kufura nziza cyane ku murongo w’izamu ry’umunyezamu wa Arsenal Leno.

93′ Nelson wa Arsenal bamukoreye ho ikosa akaba ari na kufura ya Arsenal ari nayo mahirwe yanyuma muri uwo mukino.

94′ Ceballos ataye iyo kufura ariko ntagira icyo itanga ari nako umukino urangira waberaga ku kibuga cya Old Traford.

FT Man U 1-1 Arsenal.

Arsenal ihise irara ku mwanya wa 4 n’amanota 12 aho ikipe ya Man U ifite amanota 9 ku mwanya wa 10 aho muri shampiyona y’ubwongereza.

Turabashimiye cyane abo twabanye muri uyu mukino wose.

Umwanditsi ni Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here