Maradona yavuze ko ariwe mucunguzi Manchester United yabuze.

Umunya Argentine Diego Armando Maradona bamwe bafata nk’umukinnyi w’ibihe byose muri icyo gihugu cye, yavuze ko Manchester United ariwe wenyine ushobora gutuma igaruka kuruhando rw’amakipe akomeye kw’isi.

Diego Maradona “Niba Manchester United ishaka umutoza,ninjye muntu wo kubikora,” Maradona aganira n’ikinyamakuru kitwa FourFourTwo.

“Ndabizi bagurishije imipira (Jerzy) nyinshi kw’isi,ariko bakeneye no gutwara ibikombe cyane, rero ibyo babuze njye nshobora kubibaha.

Maradona kandi yakomeje avuga ku bakinnyi ba biri ba Manchester United harimo Herrera na Pogba.

“Muri Manchester United nkunda Herrera. Paul pogba we ntabwo akora cyane.”

Diego Maradona yahoze akinira ikipe ya Napoli mkuri ubu atoza ikipe yo mu kiciro cya 2 iwabo muri amerika y’epfo ariko mu gihigu cya Mexico, iyo kipe yitwa Dorados de Sinaloa.

Maradona kuri ubu afite imyaka 58 y’amavuko aho ikipe ikomeye yatoje mu mateka ye n’ubundi ari igihugu cye cya Argentine muri 2010 aho yari umutoza mukuru ariko ikipe ntiyagira icyo ikora.


Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*