Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ,ukina mw’ikipe ya Simba sports club yo muri Tanzania, muri iki gitondo cyo kuwa mbere, yongeye gusinya amasezerano mashya muri iyo kipe ye ya Simba y’imyaka 2 iri imbere.

Meddie kagere yageze muri Simba umwaka ushize w’imikino aho yaravuye muri Gor Mahia yo muri Kenya,uy’umwaka w’imikino urangiye akaba yari umwe mu nkingi zamwamba mw’ikipe ya Simba igenderaho cyane ,akaba ari no muri urwo rwego umuyobozi wayo “MO” ari nwe muherwe wiyo kipe,nawe yamugezeho nkuko amaze iminsi abigenza mukongera amaserano y’abakinnyi bakomeye bafashije iyo ikipe muri uy’umwaka w’imikino ushize.

Mo uwo wambaye umupira w’umutuku wa Simba ari kumwe na Kagere ndetse na Super Manager kuruhande.

Meddie Kagere yifuzwaga na Zamalek yo mu misiri ndetse nandi makipe akomeye yo kumugabane w’afurika, nka Congo kinshasa harimo Tp Mazembe ,As vita Club ndetse nandi agiye atandukanye bitewe n’ibitego uwo rutahizamu w’umunyarwanda yatsinze mu mwaka w’imikino ushize.

Kagere Meddie yatsinze ibitego 23 muri shampiyona ya Tanzania aba n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyo shampiyona n’ubundi. Mu mikino ny’afurika Meddie yatsinze ibitego 6 muri CAF Champions League.


Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here