Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi yamaze gusinya muri KMC yo muri Tanzania amasezerano y’umwaka umwe uri imbere.

Migi abonye iyo kipe nyuma yuko amakipe menshi harimo Kiyovu Sc na Police Fc byavugwaga ko ashobora kwereza mo ariko byarangiye uwo musore aterekejemo nkuko byavugwaga.

KMC iri gukina Cecafa Kagame Cup iri kubera hano mu Rwanda aho iri mwitsinda rimwe n’ikipe ya Rayon Sports ndetse na Tp Mazembe na Atlabra yo midi Sudan y’amajyepfo.

Migi yarari mu bakinnyi 16 ikipe ya APR Fc yasezereye.
Migi yasinye muri iki gitondo cyo kuwa 3 mw’ikipe ye nshya ya KMC.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here