Miliyoni 315 ziguzwe Tuyisenge Jacques agiye muri Angola yanditse amateka ko ariwe mukinnyi uhenze w’umunyarwanda.

Jacques Tuyisenge rutahizamu w’umunyarwanda wari umaze imyaka 3 akina muri Gor Mahia agiye kugurwa na Petro Ateletico de Luanda yo muri Angola ibihumbi 350 by’amadorari akaba yanditse agahigo ko ariwe mukinnyi uzaba uhenze mu mateka y’u Rwanda.

Tuyisenge Jacques yarafite amasezerano azarangira mu kwezi kwa mbere ku umwaka utaha muri Gor Mahia yo muri Kenya aho ibyo byatumye amafaranga aza mutangwaho niyo kipe yo muri Angola ariwe uzafata menshi kurenza Gor Mahia yakiniraga.

Tuyisenge Jacques agomba gufata ibihumbi magana 200 by’amadorari wayashyira mu manyarwanda akaba miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gor Mahia izafata ibihumbi 150 by’amadorari wayashyira mu manyarwanda akaba miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyisenge Jacques azasinya amasezerano y’imyaka 2 n’igice muri iyo kipe ye ya Petro Ateletico de Luanda aho azayerekezamo umwaka utaha w’imikino.


Written by Mugisha Emmanuel

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*