Ikipe ya Mukura Vs yegukanye igikombe cy’irushanwa “Agaciro Football Tournament” rya 2019, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa birangira Mukura VS ari yitwaye neza.

Nko ku munota wa 25 w’umukino Umunya-Nigeria Nwosu Chukwudi yaboneye iikipe ye ya Mukura igitego, gusa biza kugaragara ko yari yaraririye.

Bizimana Yannick na we yashoboraga gutsindira Rayon Sports igitego mu gice cya mbere, gusa Mukura VS itabarwa n’umuzamu Bikorimana Gerrard.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe na penaliti ebyiri hahagti y’amakipe yombi, ndetse n’ikarita itukura yahawe Eric Rutanga usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports wazize kugonga umusifuzi abigambiriye.

Uretse kwegukana igikombe, Mukura VS yanahawe sheki ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Rayon Sports yacyuye miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.


Written by Remmy Rukundo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here