Neil Lennon yasabwe kuba umutoza uhoraho wa Celtic nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu

Celtic Grasgrow yemeje ko Neil Lennon wari usanzwe ari umutoza w’agateganyo yasabwe kuba umutoza uhoraho muri iyi kipe nyuma yo gutwara ibikombe bitatu kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma yo gutsinda Hearts ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu muri Scotland harimo ibitego bibiri bya Odsonne Edouard byatumye Celtic Glassgrow itwara ibikombe byose uko ari bitatu bikinirwa mu gihugu cya Scotland bwa mbere mu mateka.

Lennon yaje muri iyi kipe asimbuye Brendan Rodger werekeje muri Leicester City muri Gashyantare ariko iyi kipe yari yaramaze gutwara Scottish League Cup ariko yabafashije gutwara igikombe cya gatatu mu bikinirwa muri Scotland mu mpera ziki Cyumweru.

Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yatozaga nta amasezerano afite kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, Celtic yemeje ko yahaye Lennon akazi gahoraho ko kuyitoza.

Mu magambo make banyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Celtic ntabwo yatangaje igihe azamara muri iyi kipe aho bavuze bati – “Twishimiye gutangaza ko Neil Lennon yabaye umutoza wa Celtic Glassgrow uhoraho ariko bizemezwa neza mu minsi iri imbere.”

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*