Nyuma y’imyaka 7 muri Chelsea Eden Hazard amagambo yavuze asezera neza.

Umubiligi Eden Hazard nyuma y’imyaka 7 akina muri Chelsea kandi nyuma y’umukino wanyuma wa Europa League yavuze ko igihe kigeze ko hari ahandi yakwerekeza.

Eden Hazard aganira na Bein Sports nyuma ya Final ya Europa League.

Tuzafata icyemezo neza mu minsi mike, gusa icyo natekerezaga muri iri joro ni ugutsinda Final, Njye narangije gufata icyemezo ubwo ntegereje amakipe yombi 2 ko yumvikana.”

Ndatekereza ari igihe cyo gusezera,ariko mu mupira w’amaguru nta wumenya uko bigenda, gusa inzozi zanjye zari ugukina muri shamapiyona y’ubwongereza kandi muri 1 muma kipe akomeye kandi nara bikoze, ahari igihe rero cyari kigeze cyo kureba n’ahandi uko bimeze.”

Eden Hazard rero nta gihindutse agomba kwerekeza muri Real Madrid muri iyi mpeshyi y’umwaka turimo.

Hazard muri Chelsea yageze mu mwaka wa 2012 aho yari avuye muri Rene yo mubufaransa, Eden kandi yatwaye ibikombe 6 muri Chelsea mu myaka 7 yari ayimaze mo.

Eden Hazard yakinnye imikino 352 muri Chelsea aho yagize uruhare rw’ibitego 202 muri iyo mikino yose byumvikane ko ubwo yatsinze ibitego 110 ndetse atanga imipira yavuyemo ibitego 92.

Eden Hazard aramutse avuye muri Chelsea niwe mukinnyi Chelsea izaba igurishije kandi ahenze kurusha abandi.

Eden Hazard yaraye atsinze ibitego 2 ikipe ya Arsenal wenyine ndetse atanga n’umupira wavuyemo igitego cya Pedro Rodriguez.

Written By Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*