Antonio Conte umutaliyani wahoze atoza Chelsea yo mu bwongereza ndetse na Juventus yiwabo mu butariyani niwe mutoza mushya wa Inter de Milan yari yatandukanye na Luciano Spalletti ku munsi wejo hashize.

Perezida w’ikipe ya Inter Steven Zhang mu magambo make amaze gutangaza: “Nizera ko Antonio Conte ari mu batoza beza banyuze aha.

“Aza dufasha kugera ku ntego zacu neza muri rusange na gahunda dufite yo kugarura ikipe yacu mu makipe akomeye kw’isi.”

Antonio nawe ibyo yahise avuga; “Iyi nindi page ntangiye mu buzima bwange kandi mu byukuri ndabyishimiye.”

“Binyuze mu kazi kanjye,nzagerageza kwishyura ikizere perezida na staff yose bangirye cyo kuntoranya. Nahisemo inter kubera ikipe ibyo yakoze,kubera gahunda ikipe ifite ndetse n’amateka yayo muri rusange. Nje kugarura aho Inter yakabaye iri nkuko byahoze ho.”

Antonio Conte azaza ahemba miliyono 10 z’amayelo ku mwaka.

Umutoza Antonio Conte mu butariyani yahantwaye ibikombe bya shampiona 3 bikurikiranye ari kumwe na Juventusa kuva 2011 kugeza 2014, ndetse atwara ibikombe 5 bya shampiyona nk’umukinnyi wa Juventus harimo na Champions League yi 1995-96 nk’umukinnyi.

Antonio Conte ari muri Chelsea yatwaye shampiyona y’ubwongereza ya 2017 ndetse atwara na FA Cup ya 2018.

Luciano Spalletti wirukanwe na Inter ejo hashize nyuma yuko abahaye itike ya hampions League bwa 2 bikurikiranya.

Written By Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here