OFFICIAL: Patrick Sibomana yamaze kuba umukinnyi wa Yanga Africans yo muri Tanzania.

Sibomana Patrick Papy kuri iki cyumweru gishize tariki ya 26/Gicurasi nibwo yari yerekeje muri Tanzania mu biganiro n’ikipe ya Yanga Africans. nyuma yo kugera yo, ibiganiro bye niyo kipe byarangiye neza ndetse biza kurangira asinyiye iyo kipe amasezerano y’imyaka 2.

Papy amafaranga yaguzwe ,umushahara cyangwa se ayo azaza ahembwa ntabwo bira menyekana ariko mu makuru yacu ari imbere tuzabibageza ho.

Tubibutse ko Patrick Sibomana yakinaga muri Mukura Victory Sports aho yayije mo avuye muri Belarus ku mugabane w’iburayi.

Papy niwe natangira gukinira Yanga Africans aza abaye umunyarwanda wa 2 ukiniye iyo kipe nyuma ya Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi ndetse wanagiriye ibihe byiza muri iyo kipe.


Written by Mugisha Emmanuel

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*