Masudi Djuma watozaga As Kigali ya hano mu kiciro cya mbere mu Rwanda yamaze gusezererwa ku mirimo ye y’ubutoza nyuma y’amezi 6 gusa ageze muri iyo kipe y’umujyi wa Kigali.

Masudi Djuma amakuru y’isezererwa rye yatangiye kugera hanze ko yasezerewe muri As Kigali kuri uyu wa 2 mu saa kumi nimwe z’umugoroba aho biri kuvugwa ko ashinjwa umusaruro muke ndetse n’uburyo ngo asuzugura ubuyobozi bwa As Kigali.

Masudi Djuma yageze muri As Kigali nyuma yo gusezererwa muri Simba Sc nk’umutoza wungirije aho yahise agaruka hano I Kigali yaherukaga atoza Rayon Sports yari yaragiriyemo ibihe byiza hano mu Rwanda nk’umutoza.

Masudi Djuma asize As Kigali ku mwanya wa 7 n’amanota 30 gusa bitandukanye nuko iyo kipe yari imeze umwaka ushize kuko yahataniraga igikombe igitozwa na Eric Nshimiyimana nawe wasezerewe muri iyo kipe.

Masudi Djuma kuva yava muri Rayon Sports ntayindi kipe arajyamo ngo amare mo igihe kirekire.

Umutoza MATESO wari wungirije uwo mutoza niwe ugiye kusigarana ikipe aho azaza afashwa na Nshutiyamagara Ismail Kodo n’ubundi nawe wongereraga imbaraga abakinnyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here