Ombarenga ibyo yatangaje nyuma yo gukira Marariya.

Ombarenga Fitina myugariro wa APR FC nyuma yo kumara icyumweru cyose adakina kubera uburwayi bwa Malaliya yagarutse ndetse avuga nuko ameze.

Ombarenga aganira na web ya APRFc nyuma yo gukora imyitozo kuri uyu wambere.

” Nibyo maze iminsi ndwaye marariya byanatumye ntabasha gufatanya n’abagenzi banjye mu mukino baheruka gukina wa Gicumbi FC, ariko ubu ndumva meze neza imiti narayimaze muganga yakomeje no kunkurikirana muri make ubu ndumva meze neza niyo mpa wabonye naje no mu myitozo”.

Ombarenga yaherukaga gukina umukino APR FC ye yanganyije mo na AS Kigali ibitego 2 kuri 2 ubwo bivuze ko yasibye umukino APR Fc yatsinze mo Gicumbi Fc ibitego 3 kuri 1.

Tubibutse ko APR Fc muri rusange bakomeje imyitozo bitegura umukino wa Muhanga aho bazakina tariki ya 18/5/2019 kuri uyu wa 6 mu karere ka Muhanga niho umukino uzabera.


Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*