Kuri uyu wa gatandatu hakomezaga imikino y’igikombe cy’amahoro aho yari igeze muri 1/8.

Habaye imikino 4, aho iyo mikino yose yari iyo kwishyura bikaba byanarangiye hamenyekanye amakipe agomba gukina 1/4 ndetse no ku munsi wejo hazamenyekana andi makipe 4 agomba kugera muri 1/4.

Intare za Rubona Emmanuel zongeye kwitwara neza imbere ya Bugesera Fc nkuko babikoze mu mukino wabanje. umukino warangiye ari ibitego 2 kuri 1, maze igiteranyo k’imikino yombi Intare Fc zikomeza ku bitego 4-2 bya Bugesera Fc.

Undi mukino wari witezwe n’abantu benshi wari uwa Kiyovu na Mukura zakiniraga ku mumena aho umukino warangiye ari igitego 1 cya Mukura yahise isezererwa kuko igiteranyo cy’imikino yombi, Kiyovu ifite ibitego 3-2 bya Mukura.

Mukura nyuma yo gutsinda umukino wo ku munsi wejo ntacyo byayifashije kuko yahise isezerwa kandi ariyo yari ifite igikombe giheruka cy’umwaka ushize.

Uko indi mikino yagenze:

  1. Espoir Fc 1-1 Gicumbi Fc (Gicumbi Fc yahise ikomeza).
  2. Police Fc 1-1 Etoile de l’est.
  3. Intare Fc 2-1 Bugesera Fc.
  4. Kiyovu Sc 0-1 Mukura Victory Sports.

Written Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here