Portugal yanditse amateka yo gutwara UEFA National League yabaga bwa mbere.

Portugal ya Cristiano Ronaldo yatwaye igikombe cya UEFA National League cyabaga bwa mbere aho batsinze igitego kimwe ku ubusa ubuholandi bakinga ku mukino wa nyuma.

Portugal yageze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 3 kuri 1 Switzerland bakinnye muri 1/2 aho ibyo bitego byose bya Portugal byari byatsinzwe na Cristia Ronaldo.

Abaholandi nabo bageze ku mukino wa nyuma bakuyemo abongereza aho babatsinze ibitego 3 kuri 1.

Umukino wa nyuma waberega muri Portugal aho amakipe yombi yaje ashaka icyo gikombe kubera uwari bugitware yari kubona itike y’igikombe cy’iburayi nkuko Portugal yahise ikibona ako kanya.

Guedes wa Portugal ku munota wa 60′ yarekuye ishoti ryari rikomeye ari naryo ryavuyemo igitego cyabahaye itsinzi.

Portugal gutwara ikI gikombe cyahise kiba icya 2 batwaye mu mateka yabo nyuma ya EURO ya 2016 batwariye mu bufaransa batsinze n’ubundi ubufaransa igitego kimwe ku ubusa cyatsinzwe na Eder.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*