Chelsea Fc yakinaga n’ikipe ya Arsenal Fc ku mukino wanyuma wa UEFA Europa League aho waberaga I BAKO muri Azerbaijan muri iri joro ryakeye.

Uwo mukino warangiye Chelsea itsinze ibitego 4 kuri 1 cya Arsenal bituma Chelsea itwara icyo gikombe cya Europa League 2019-2020.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku ubusa aho wabonaga ko yose ari kugenda yigana ariko Chelsea irusha Arsenal mu guhana hana umupira muri icyo gice cya mbere.

Mu gice cya 2 ibitego byose nibwo byabonetse ku mpande zombi aho byatangiye Olvier Giroud atsinda igitego cya mbere cya Chelsea ku munota wa 49′ ku mupira yarahawe na Emerson ashyiraho umutwe, Pedro nawe ku munota wa 60′ yahise ashyiramo igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Hazard, ku munota wa 65′ Eden Hazard atsinda penaliti nziza kw’ikosa bari bakoreye Giroud.

Arsenal nayo yaje gutsinda icyo gitego 1 yatsinze aho cyatsinzwe na Iwobi ku munota wa 69’umukino ubwo wageraga ku munota wa 72′ Eden Hazard yongeye gutsinda igitego ndetse kiba n’icya 4 cya Chelsea ari nacyo cyanyuma cyabonetse muri uwo mukino.

AMAFOTO:

Olvier Giroud watsinze igitego cya mbere cya Chelsea.
Eden Hazard atsinda igitego cya 2 cya Chelsea kuri Penaliti yari imaze gukorwa kuri Olvier Giroud.
Pedro Rodriguez niwe watsinze igitego cya 3 cya Chelsea.

Iwobi wari winjiye mu kibuga asimbuye niwe watsinze igitego 1 rukumbi cya Arsenal.
Umunyezamu wa Chelsea Kepa Alzabrag witwaye neza mu mukino ishoti Iwobi yamuteye yirambuye birangira rimucitse neza.
Eden Hazard atsinda igitego cya 4 cya Chelsea ndetse nicya 2 kuri we muri uwo mukino.
Hazard yishimira igitego cya 4 nabwo yakomeye amashyi abakunzi ba Chelsea ndetse asa nkubasezera.

Written by Mugisha Emmanuel

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here