Roberthino yasobanuye impamvu yakuyemo Rutanga akavamo yerekana ko atishimye.

Rayon Sports itsinda igitego 1 ku busa Police Fc muri uwo mukino umutoza mukuru wa Rayon Sports Robertihno afatanyije nabo bakorana bafashe icyemezo cyo gusimbura Rutanga Eric nimero yambere ku bakina inyuma kuruhande rw’ibumoso cyangwa se kuri gatutu nkuko babyita.

Rutanga Eric n’umukinnyi ubusanzwe kuva yagera muri iyo kipe ya Rayon Sports uwo mwanya uba aruwe ndetse akenshi nta nubwo akunze gusimburwa kereka iyo agize ikibazo k’imvune cyangwa se bari kumuruhura bitewe n’ikipe bari kwitegura.

Mu mu mukino rero wabahuzaga na Police Fc umutoza Roberthno yafashe icyemezo akuramo uwo musore kandi Rayon yari yabuze igitego kandi ubusanzwe abkurikirana uwo musore baziko amenyereye no gufasha ubusatirizi bw’ikipe ye cyane cyane ku mipira y’imiterekano cyangwa amasantire aba atera.

Rutanga Eric akibona ko bamukuyemo ntabwo yabyumvise kimwe n’abatoza be kuko yahise agenda azamura ukuboko agukubita inyuma ndetse yanga no gusuhuza abo yarasanze kuri benchi maze umunyezamu wa 2 Bashunga Abouba araza amusaba gutuza kuko bibabaho gusimbuzwa.

Rutanga Eric we ntabwo yishimiye kuvamo ariko Irambona Eric wamusimbuye nawe yafashije ikipe ye nkuko nawe yabishakaga kubikora.

Rero mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza mukuru nawe yagize icyo abitubwira ndetse n’impamvu yamusimbuje benshi bari baziko wenda yaba yavunitse bashaka ko imvune itiyongera.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Robertihno.

Robertinho “Nakuyemo Rutanga kugira ngo mpe umwanya Irambona Eric, Rutanga yari yabonye ikarita y’umuhondo bivuga ko yahise agira amakarita atatu y’umuhondo kandi bivuga ko atazakina umukino utaha. Niyo mpamvu rero namukuyemo nshyiramo Irambona Eric kugira ngo atangire yitegure umukino utaha,”

Robrtihno kandi yakomeje atubwira uburyo na Irambona Eric nawe yakinnye neza kandi nawe arabizi ko ari umukinnyi mwiza.

Robertinho Irambona Eric nawe ni umukinnyi mwiza nizera kuko iyo afashe umukinnyi runaka adashobora kumucika ngo amunyureho kandi aradufasha cyane mu bijyanye no gusatira aturutse inyuma”.

Tubibutse ko Irambona Eric yinjiye mu kibuga ku munota wa 54 asimbuye Rutanga Eric kandi igitego Rayo yatsinze ni umupira yaramaze kurengura Sarpong akoraho uramusiga usanga Jules Ulimwengu akozaho agatsitsino maze atinda igitego 1 rukumbi cyahaye itsinzi iyo kipe ya Rayon Sports imbere ya Police Fc.

Rutanga Eric kandi ubwo ntabwo azakina umukino bazakina na Amagaju Fc yanyuma kubera ko yamaze kuzuza amakarita 3 y’umuhondo,bivuga ko Irambona Eric niwe uzakina uwo mukino.

Irambona Eric igitego Jules Ulimwengu yatsinze Police Fc yakigizemo uruhare rugaragara kuko umupira yarenguye wari umeze nka Kufura cyangwa santire ateresheje amaguru kandi yarakoresheje amaboko ye.

Written By Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*