Rubavu Beach Volleyball: Amakipe yose yarahagarariye u Rwanda yatashye.

Mu mikino ya Beach Volleyball World Tour igeze muri 1/4 ikipe ya nyuma yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe nyuma yo gutwindwa na Japan amaseti 2 ku ubusa.

Ikipe ya Gatsinzi na Habanzintwari iseti ya mbere bayitsinzwe ku manota 21 kuri 18 naho iseti ya 2 bayitsinzwe amanota 21 ku 10.

Iyo kipe ku munsi w’ejo niyo yonyine yari yabashije kubona itsinzi nabwo batsinze ikipe imwe mu zihagarariye ubuyapani muri iyi mikino y’igikombe ikomeje kubera hano mu Rwanda.

Nyuma rero yiyo mikino amakipe yahise atomborana uko aza guhura muri 1 cya 4 cy’irangiza.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*