Rubavu Beach Volleyball Tour: Denmark itangiye yitwara neza imbere y’ubuyapani.

Imikino ya Beach Volleyball Word Tour yari itegerejwe na benshi yatangiye hano mu Rwanda aho iri kubera mu karere ka Rubavu.


Ubuyapani nibwo bwatangiye bukina n’ikipe y’igihugu ya Denmark aho umukino watangiye saa kenda (15h’00) biza kurangira Denmark itsinze uwo mukino wa mbere amaseti 3 ku ubusa.


Denmark iseti ya mbere ya yitsinze bitayoroheye manota 21 kuri 13 y’ubuyapani.


Iseti ya 2 ikipe ya Denmark yaje nayo kuyitwara mo neza iyitsinda amanota 21 kuri 15 y’ubuyapani bakinaga.


Denmark yahise iba ikipe ya mbere itsinze muri iyo Beach Volleyball Tour yatangiye kuri uyu wa 21 aho izageza tariki ya 24 z’ukwezi turimo kwa Kanama 2019.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*