Rubavu Beach Volleyball World Tour: Mutsinzi na Hagabintwari nibo babonye istinzi gusa.

Imikino ya Beach Volleyball World Tour ikomeje kubera hano mu Rwanda mu karere ka Rubavu mu bagabo u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe 3 ariko ikipe imwe niyo yabashije gutsinda umukino naho izindi ebyeri zirasezererwa.

Ikipe yari igizwe na Mutsinzi na Hagabintwari batsinze ubuyapani amaseti 2 kuri naho ikipe yaririmo Mukunzi na Ndamukunda bo basezerewe nyuma yo gutsindwa imikino 2 yose.

Umukino wa mbere abo basore batsinzwe batsinzwe n’ubuyapani amaseti 2 ku ubusa aho i seti ya mbere Japan yayitsinze amanota 24 kuri 22.

Iseti ya 2 Japan yayitsinze amanota 22 kuri 21 y’u Rwanda.

Uko indi mikino yarangiye;

• Denmark yatsinze Japan yatsinze Couple ya ba Mukunzi amaseti 2 kuri 1.

•Norway na Cyprus 2 ku ubusa aho ayo makipe yose yabarizwaga mw’itsinda rya mbere.

• Amakipe yombi ahagarariye ubwongereza nayo yahuye birangira England igizwe na Belo yatsinze ikipe igizwe na Kid/Ferderick amaseti 2 ku ubusa.

• Czech Republic yatsinze Norway amaseti 2 ku ubusa.

• Sweden yahise itsinda Norway amaseti 2 ku ubusa ndetse Norway nayo yahise isezererwa.

Uko amakipe agomba guhura muri 1/4.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*