Rutahizamu mpuzamahaga wa Liverpool Sadio Mane uvuka mu gihugu cya Senegal yatunguye abantu benshi ubwo yerekanaga amagambo y’indirimbo ya Meddy nk’indirimbo imushimisha muri iyi minsi.

Hari ku mugoroba washize aho uwo rutahizamu wa Liverpool yajyaga kurukuta rwe rwa Instagram agashyira kuri Status ye indirimbo yitwa Slowly ya Meddy arenzaho ijambo ry’icyongereza ati “On Fire 🔥”.

Mane yerekanye ko Slowly ya Meddy yamunyuze.

Sadio Mane akimara gukora ibyo uwitwa Rutamu_Jr yahise abibona ndetse ahita akora icyo bita tagging kuri Meddy (Nko ku byereka Meddy), Meddy nawe ahita abipostinga byerekana ko nawe yabibonye ko icyo cyamamare mu mpira w’amaguru kw’isi muri ino minsi cyashimishijwe n’indirimbo ye.

Tubibutse ko ubusanzwe Sadio Mane akurikirwa na Miliyoni 4 zirenga ho kurukuta rwe rwa Instagram wavuga ko ari n’ikintu kiza kuba uwo musore anyurwa n’indirimbo y’umunyarwanda ndetse akabisangiza n’abatuye isi yose bamukurikira.

Meddy ubusanzwe umuziki we unyura benshi mu Rwanda ndetse ari no mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda.
Sadio Mane watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’ubwongereza umwaka ushize ari mu bakinnyi 5 beza kw’isi.

#GerayoAmahoro ubutumwa bwa Police y’u Rwanda.

WRITTEN by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here