Bimaze kumenyerwa n’abatura Rwanda bose aho buri mwaka baba bategereje irushanwa rimaze kwigarurira imitima ya benshi ariryo Tour du Rwanda igihe rizabera.

Tour du Rwanda kuva umwaka ushize ubwo yazamurwaga mu ntera ikava ku kigero cya 2.2 ikajya ku kigero cya 2.1 yahise ihindurirwa n’igihe yakundaga kubera ho aho yabaga mu kwezi kwa 11 ihita ishyirwa mu kwezi kwa 2 nibwo izaza iba.

Uyu mwaka nibwo iryo rushanwa ryatangiye riba mu kwezi kwa 2 ndetse bwa mbere riri no ku kigero cya 2.1.

Kuri ubu Ferwacy ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda ryamaze gushyira hanze amatariki Tour du Rwanda umwaka utaha izatangirira ho ikanasorezwa ho aho biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki ya 23/ Gashyantare/ rikageza tariki ya 1 Werurwe mu mwaka utaha wa 2020.

Uturere iryo rushanwa rizacamo ntabwo baradushyira hanze gusa natwo mu kwezi gutaha ku Ugushyingo biza byamenyekanye.

Abanyarwanda benshi baba bitabiriye Tour Du Rwanda bakunda cyane.

#GerayoAmahoro Ubutumwa bwa Police y’u Rwanda.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here